Isengesho rya Musenyeri André PERRAUDIN risabira u RWANDA

ISENGESHO RYA MUSENYERI ANDRE PERRAUDIN LISABIRA U RWANDA

Nyagasani Yezu, Musaseredoti uhoraho, kuri uyu munsi wa yubile yanjye y’imyaka 60 maze ndi umusaseredoti, harimo 40 y’ubwepisikopi, mfukamye imbere yawe, kandi n’umutima wanjye wose, nsubiye mu masezerano nakugiriye igihe nahabwaga ubusaseredoti. Nabaye Umusaserdoti ngo mbeho niyunze nawe, mba Umwepisikopi ngo nite ku baciye bugufi n’intamenyekana, ngo mbagoboke. Ngusabye imbabazi ku buhemu nakugiriye, n’intege nke zanjye n’amakosa nakoze mw’irangiza ry’ubutumwa butagatifu wampaye : Gira impuhwe Nyagasani.

Ndagushimira kuba warampisemo muri benshi ngo nkubere umusaseredoti n’umwepisikopi, ukanyohereza by’umwihariko mu Rwanda. Imbere yawe, nshimiye icyo gihugu cyanyakiranye urugwiro, maze nkagira amahirwe yo kuhagabura igihe kirekire ibyiza biguturukaho, mfatanije n’abandi bapadiri n’abavugabutumwa benshi, abihayimana, abakateshisite n’abalayiki bitanze bagukorera. Cyari igihe kiza kitazibagirana nubwo hakunze kuba impagarara n’ibyago bidahwema. Koko rero Nyagasani, shimirwa kubera u Rwanda wandagije n’ubwo ntari kamara. Sinjye waruhisemo, ni wowe ubwawe, wowe uturebera mu migambi yawe idusumbye. Nyamara igiteye agahinda, ni uko ingufu z’urupfu zahagurukanye ubukana, zigambiriye gusenya ibyo wadukoreye. Urwanda rworamye mu kaga karenze uruvugiro, akaga k’amacakubiri n’inzangano zishingiye ku moko n’ibindi. Ibihumbi n’ibihumbagiza by’inzirakarengane, benshi bamenewe amaraso muri ubwo busazi bwa sekibi. Muri bo, nta shiti ko harimo abamaritiri (abahowe Imana) nyabo, baranzwe n’ubudahemuka n’urukundo. Rwose Nyagasani Yezu, Wowe utuzi imbere n’inyuma, girira impuhwe iyi mbaga nkunda kandi nitangiye. Akira iwawe abapfuye, ha ihumure abakibabaye kugeza n’ubu, ari ab’imbere mu gihugu n’abari hanze yacyo ; hagurutsa mu mpande zose abahanuzi b’ubwiyunge, b’ubusabane n’amahoro.

Abanyarwanda bose uko bakabaye, nta bwoko, nta karere, ni abana bawe ukunda. Barokore, biyegereze mu kuri no mu bumwe nkuko wabisabiye abigishwa bawe ba mbere kuri So. Maze abanyarwanda bunge ubumwe, kuko abenshi muri bo ari abakirisitu. Kandi nk’uko umwe mu batagatifu bawe b’imena yabivuze ngo « ubuvandimwe muri Kirisitu, muri Wowe, busumbye kure ubuvandimwe bukomoka ku muburi». Nyagasani Yezu, kuri uyu munsi wa yubile y’ubusaseredoti bwanjye, ngicyo icyifuzo kingurumanamo, nguko ukwizera kwanjye, ngiryo isengesho ryanjye, ngiyo ingabire nkwisabiye niyoroheje. Umubyeyi wawe utasamanywe icyaha, umurinzi w’u Rwanda kuva kera na kare aduhakirwe kuri wowe no kuri So, twese abana be akunda.

Amina!

Veyras, taliki ya 25 Werurwe 1999

(Bihinduwe na Bonifasi Bucyana ku wa gatanu taliki ya 19 Gashyantare 2021, ku munsi wa Mutagatifu Bonifasi).