Ijambo Mgr Anasitazi MUTABAZI wa KABGAYI yavuze muri misa yo gusabira Perraudin
Ngiri ijambo Umushumba wa Kabgayi yavuze ku itariki ya 20/05/2003 basabira Mgr Perraudin nyuma hafi y’ukwezi uwo Mukura-mbere atabarutse. Ibyiza yakoreye Kabgayi n’u Rwanda ku buryo bw’umwihariko ntibikarangirane n’iriya Missa gusa!
MISA YO GUSABIRA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI ANDEREYA PERRAUDIN, UMUSHUMBA WACYUYE IGIHE WA DIYOSEZI YA KABGAYI, WITABYE IMANA MU BUSUWISI KU WA 25 MATA 2003.
I. IJAMBO RY’INTANGIRIRO
Bepiskopi,
Bakuru b’imiryango yogeza ubutumwa bw’Imana mu Rwanda no mu mahanga,
Banyacyubahiro mwese muri hano,
Basaseridoti,
Bihayimana,
Bakristu ba Diyosezi ya Kabgayi,
Mbanje kubaramutsa mwese. « Nimugire ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu » (1Kor. 1, 3). Ndabashimira mwese kuba mwaje kwifatanya na Diyosezi ya Kabgayi mu misa yo gusabira Nyiricyubahiro Musenyeri Andereya Perraudin, witabye Imana mu Busuwisi ku itariki ya 25 Mata 2003. Nyiricyubahiro Musenyeri Andereya Perraudin yavukiye i Bagnes mu Busuwisi ku itariki ya 07 Ukwakira 1914. Yinjiye mu muryango w’Abapadiri bera mu w’i 1934, ahabwa ubupadiri ku itariki ya 25 Werurwe 1939. Nyuma y’ ubutumwa bunyuranye mu Busuwisi, mu Burundi no mu Rwanda, yahawe ubwepiskopi ku itariki ya 25 Werurwe 1956, yinjira atyo mu murongo w’uruhererekane rw’ intumwa. Yitabye Imana afite imyaka 89 y’amavuko, imyaka 64 y’ubusaseridoti, imyaka 46 y’ubwepiskopi irimo imyaka 33 nk’umushumba wa Kabgayi. Abepiskopi, Abasaseridoti, Abihayimana n’Umuryango w’Imana wa Diyosezi ya Kabgayi yabereye Umushumba imyaka 35 yose kugera ubwo yeguye ku itariki ya 07 Ukwakira 1989, twazinduwe no kumusabira kugira ngo Imana imwakire mu bugingo buhoraho iteka kandi imuhe iruhuko ridashira.
Mbere yo gutura iki gitambo tugiye gutura Imana tumusabira, hari abayobozi bakuru ba Kiliziya bagejeje kuri Diyosezi ya Kabgayi ubutumwa bayisabira kujya mbere mu bumwe, urukundo n’ubuvandimwe kandi bayifuriza kwihangana.
Ubwo butumwa tugiye kubusomerwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Salvatore Pennachio, intumwa ya Papa mu Rwanda. Dushyike hasi, maze tubutege amatwi.
II. INYIGISHO
Bepiskopi dusangiye umurimo wo kuyobora Umuryango w’Imana,
Bakuru b’imiryango yose yogeza ubutumwa mu Rwanda no mu mahanga,
Basaseridoti,
Bihayimana,
Banyacyubahiro namwe ncuti,
Bakristu ba Diyosezi ya Kabgayi,
Twazinduwe no gusabira Nyiricyubahiro Musenyeri Andereya Perraudin witabye Imana ku itariki ya 25 Mata 2003. Yabaye Umwepiskopi w’iyi Diyosezi ya Kabgayi imyaka 35 yose, acyura igihe ku itariki ya 07 Ukwakira 1989, ahereza inkoni y’ubushumba Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva wayoboye Diyosezi ya Kabgayi imyaka 5 gusa, akitaba Imana ku itariki ya 05 Kamena 1994.
Nyiricyubahiro Musenyeri Andereya Perraudin azwi n’abantu benshi, cyane cyane abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi yabereye umushumba igihe kirekire.
Abakuru muri mwe baramuzi, hari abapadiri yaramburiyeho ibiganza abaha isakaramentu ry’ubusaseridoti, hari abo yasize amavuta abaha isakaramentu ry ‘ugukomezwa.
Hari benshi yasomeye misa, abigisha ijambo ry’Imana ndetse abaha Ukaristiya Ntagatifu, ariwo mubiri wa Kristu, injishi y’ubumwe n’ubuvandimwe. Abakiri bato nabo bumvise abakuru bamuvuga cyangwa se bamuganira. Munkundire mu magambo avunaguye mbibutse imibereho y’uwo dusabira.
- Ubuzima bwa Musenyeri Andereya Perraudin
Musenyeri Andereya Perraudin yavukiye i Bagnes mu Busuwisi ku itariki ya 07 Ukwakira 1914. Yinjiye mu muryango w’Abapadiri b’Iyogezabutumwa muri Afurika mu mwaka w’i 1934. Amaze igihe kiringaniye muri novisiya, umukuru wa novisiya yandikiye abakuru avuga uko abona uwo musore w’umusuwisi muri aya magambo. Yagize ati : « Andereya Perraudin ni umunovisi w’intangarugero muri byose ; afite ubwenge butyaye kandi budategwa, bumenya gucengera buri kintu cyose kugera ku muzi wacyo. Afite ubushishozi bukomeye, bushyira mu gaciro, buhamye. Afite ubushake bwuje, ubwitange buzira umugaga. Ni umunyamico myiza, wuje igikundiro n’urugwiro kuri buri wese, umutima ukeye, uruhanga ruhora rususurutse, ubwitange butiziganya bwa buri gihe. Bagenzi be banezerezwa no kuba kumwe nawe, bakunze kumusanga, nta n’umwe umwishisha. Ni umuntu urangwa no gukora no kwibwiriza. Akunda umurimo, waba uw’ubwenge cyangwa se uw’amaboko. Afite uburere bwiza cyane agomba kuba akomora ku babyeyi be, umusangana ubwisanzure ku bakuru b’umuryango. Ni umuntu ukwiye kwizerwa, utagutaba mu nama. » Ng’uko uko umukuru wa novisiya yabonaga uwo musore Andereya Perraudin akiri muri novisiya.
Arangije novisiya, yahawe ubupadiri ku itariki ya 25 Werurwe 1939. Amaze guhabwa ubupadiri, ubutumwa bwe yabusohoreje mu Busuwisi, igihugu cy’ amavukiro, kuva mu w’i 1939 kugeza mu w’i 1947. Muri icyo gihe ngo yakunze kuzirikana cyane aya magambo, ngo « Imana ni urukundo, kandi urukundo ntirwikubirwa. Nanjye ngomba kurusangira n’abandi ». Ngaho rero ahabaye imvano yo kwiyemeza gusiga igihugu cye kugira ngo ajye kuba umumisiyoneri muri Afurika. Mu w’i 1947, nibwo yaje mu Burundi, ahamara imyaka 3 kugera mu w’i 1950. Mu w’i 1950, abakuru b’umuryango bamwohereza kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Yahabaye umwarimu kuva mu w’i 1950 kugera mu w’i 1952, bamugira umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda kugera mu w’i 1955.
Noneho, dusubire inyuma mu mateka ya Kiliziya y’u Rwanda, kugira ngo tuze kumva uko Musenyeri Andereya Perraudin yageze i Kabgayi.
Ku itariki ya 10 Mata 1922 niho navuga ko Roma yahaye ubwigenge Kiliziya y’u Rwanda, iyigira « Vicariat Apostolique du Rwanda ». Ihabwa umuyobozi ariwe Musenyeri Classe. Musenyeri Classe acyuye igihe asimburwa na Musenyeri Déprimoz mu w’i 1945 ku itariki ya 31 Mutarama. Musenyeri Déprimoz ayobora Vicariat Apostolique » y’u Rwanda kugeza mu w’i 1952. Mu w’i 1952, Roma igabanya « Vicariat » y’u Rwanda mo ibice bibiri : igice cya Nyundo cyiswe Vicariat Apostolique de Nyundo », ubuyobozi bwayo buhabwa Musenyeri Aloys Bigirumwami ku itariki ya 01 Kamena 1952. Igice cya kabiri kiba Kabgayi cyitwa « Vicariat Apostolique de Kabgayi », gikomeza kuyoborwa na Musenyeri Déprimoz. Kubera ubuzima bucye, Musenyeri Déprimoz yaje kwegura ku itariki ya 21 Mata 1955.
Amaze kwegura, nibwo Padiri Andereya Perraudin wari umuyobozi wa Seminari ya Nyakibanda aje i Kabgayi abitegetswe na Roma gusimbura Musenyeri Déprimoz ku buyobozi bwa « Vicariat Apostolique » y’i Kabgayi. Yahawe ubwepiskopi na Musenyeri Aloys Bigirumwami ku itariki ya 25 Werurwe 1956. Hashize imyaka 3 abuhawe, nibwo i Roma haturutse urwandiko rwa Papa rwo ku ya 10 Ugushyingo 1959 rwavugaga ko mu Rwanda imigabane y’iyogezabutumwa yitwaga « Vicariat Apostolique » itazongera kwitwa iryo zina, ahubwo izajya yitwa « Diyosezi ». Ubwo nibwo icyicaro cya Diyosezi ya Kabgayi kibaye « Archevêché ».
Musenyeri Andereya Perraudin nibwo yabaye « Archevêque » wa Kabgayi ahabwa indangabubasha y’urwo rwego, « pallium » na Musenyeri Mojaïsky Perrelli, wari uhagarariye Papa muri uwo muhango. Nyuma, ku itariki ya 01 Gicurasi 1968, Nyiricyuhiro Musenyeri Andereya Perraudin nibwo yimuye icyicaro cye ajya gutura i Kigali, ariko akomeza kwitwa « Archevêque métropolitain de Kabgayi ».
Aho Nyiributungane Papa Pawulo wa 6 ashingiye Arkidiyosezi ya Kigali ku itariki ya 03 Gicurasi 1976 akayishinga Musenyeri Visenti Nsengiyumva, Kabgayi yahise iba diyosezi aho kuba arkidiyosezi. Musenyeri Andereya Perraudin ahabwa gukomeza kuyiyobora no gukomeza icyubahiro cyo kwitwa Archevêque-Evêque » wa Kabgayi. Yaje rero kwegura ku murimo wo kuyobora diyosezi ya Kabgayi ku itariki ya 07 Ukwakira 1989.
Kuva rero Musenyeri Andereya Perraudin ahawe ubwepiskopi mu w’i 1956 hari hashize imyaka 45, harimo imyaka 33 yabayemo umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.
- Imyaka 33 y’ubwepiskopi
Imyaka y’ibikorwa byinshi byateje Kiliziya n’igihugu cyose imbere. Musenyeri Andereya Perraudin yamaze imyaka 33 ari umwepiskopi, umusimbura w’intumwa muri Diyosezi ya Kabgayi. Muri iyo myaka 33 y’ubwepiskopi bwe, hakozwe byinshi byateje igihugu na Kiliziya imbere. Yashinze amaparuwasi 33. Ayo maparuwasi yayubatsemo ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye n’ibigo nderabuzima. Yatangije ibigo by’amaseminari bine. Yafashije abanyeshuri amagana n’amagana batari bashoboye kwirihira amashuri. Yashinze ibigo byinshi by’abihayimana, afatanya n’imiryango myinshi y’abamisiyoneri kwigisha abanyarwanda gutera intambwe bajya mbere mu iterambere rya Roho n’iry’umubiri. Yegereye abaterankunga n’abagiraneza b’ingeri zose, ndetse benshi baza mu Rwanda bafasha mu mashuri, mu bitaro, mu mavuriro, abandi bigisha abanyarwanda imyuga inyuranye. Ibyo bikorwa byiza yakoze ni ibyo gushimwa. Ibyo kandi nta kindi byari bigamije uretse kwamamaza Inkuru Nziza.
- Ubutumwa buremereye mu bihe bikomeye
Musenyeri Andereya Perraudin yari umuntu mukuru ufite ubutumwa buremereye mu bihe bikomeye by’amateka y’iki gihugu. Nk’umushumba ushinzwe ubushyo bw’Imana burangwa n’ibyifuzo, ibitekerezo binyuranye n’imyumvire itandukanye yakoze uko ashoboye kugira ngo abo ashinzwe kuyobora abagezeho Inkuru Nziza ya Yezu Kristu.
Nko mu bihe bikomeye byose, inyigisho uko ije kose, ntifatwa kimwe n’abantu bose bayumvise. Niyo mpamvu mu mwanya nk’uyu dusabira Nyakwigendera, ndasaba buri wese kwerekeza umutima ku Mana, yo izi byose kandi ikunda bose, asabire umugaragu wayo, wayibereye umushumba igihe kirekire kandi mu bihe bikomeye kandi byasabaga ubushishozi bukomeye.
Bavandimwe, Musenyeri Andereya Perraudin aratabarutse. Ubu nitwe dushinzwe kuyobora umuryango w’Imana mu byiciro binyuranye. Muri uwo murimo uremereye, bose baduhanze amaso, badutegerejeho Inkuru Nziza ya Kristu, Inkuru Nziza itwumvisha ko twese turi abavandimwe kuko dusangiye Umubyeyi Umwe, Imana Data, itoza abanyarwanda kubana mu kuri, ubutabera n’amahoro. Dusabe Imana imurikire ubwenge n’imitima yacu, maze abashinzwe ubuyobozi no kurebera abandi babikorane ukwicisha bugufi, urukundo n’ubushishozi, twese tuzirikana ko Imana, yo ntangiriro n’iherezo y’amateka ya muntu, izatubaza uko twasohoje ubutumwa bwacu.
- Umusozo
Bepiskopi,
Basaseridoti,
Bihayimana,
Banyacyubahiro kandi ncuti za diyosezi yacu,
Bakristu ba diyosezi ya Kabgayi,
Ku munsi nk’uyu biraruhije kubona ijambo rikwiye ribumbira hamwe ibitekerezo n’ibyifuzo by’uyu muryango w’Imana wazinduwe no gusabira Nyakwigendera Musenyeri Andereya Perraudin. Icyo nzi cyatumye dusubika imirimo yacu ni ukumusabira. Duhurire ku isengesho. Nkaba nifuza gusoza iyi nyigisho n’isengesho Musenyeri Andereya Perraudin ubwe yahimbye kandi yavugaga buri munsi imbere y’Isakaramentu Ritagatifu, cyane cyane mu minsi ye ya nyuma.
Yasengaga agira ati :« Nyagasani Yezu, Wowe ureba mu nkebe z’umutima ukamenya byose, ugirire ibambe uyu muryango nakunze nkwawutangira ubuzima. Akira iwawe abatabarutse bose, hoza abababaye bose, baba abari mu gihugu, kimwe n’abari hanze yacyo; byutsa mu mpande zose abahanuzi b’ubwiyunge, b’ubuvandimwe n’ab’amahoro. Abanyarwanda bose ni abana bawe ukunda cyane, ubakize, ubagire abawe mu kuri no mu bumwe, nk’uko nawe ubwawe wabisabye So wo mu Ijuru ubisabira abigishwa bawe. Nicyo cyifuzo kigurumana muri njye, niyo mizero yanjye, niryo sengesho ryanjye, niyo mpano ngusabye nicishije bugufi. Nyagasani, nisunze ubuvugizi bw’Umubyeyi Bikira Mariya, Umubyeyi wawe n’uwacu. Mbigusabye kubera abana be akunda cyane. Ndagushimiye. Amina».
Ndagije mbifuriza mwese amahoro ya Kristu.
Kabgayi, ku wa 20 Gicurasi 2003
+ Anasitazi MUTABAZI
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi